Nk’uko bitangazwa na Ambasaderi wa Libiya muri ONU, Ibrahim Dabbashi, leta yongeye gusaba ko yakoroherezwa ikabasha kugura intwaro mu rwego rwo kongerera imbaraga n’ubushobozi igisirakari cya Libiya ngo kibashe kurinda igihugu ndetse n’imipaka, birinda ko imitwe y’iterabwoba yakwinjira ku butaka bwa yo n’ahatunganyirizwa peteroli.
Yagerageje kwerekana ko leta izakora ibishoboka byose yirinda ko hagira abiba izo ntwaro, akanama gashinzwe umutekano ku isi kakaba ari ko gafite ubushobozi bwo kwemera ubusabe bwa Libya.
Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, Libiya yasabye gukomorerwa kugura intwaro ku nshuro ya mbere ku italiki 15 Ukuboza 2014, aho yifuzaga kwemererwa gutumiza muri Ukraine Kajugujugu z’intambara esheshatu, ibifaru 150 ndetse n’izindi ndege zifashishwa mu ntambara zigera kuri 30.
Kuri 26 Gashyantare 2015 ikaza gusaba na none gutumiza ibikoresho by’intambara bitandukanye muri Tchèque na Seribia.
Mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, ni bwo akanama k’Umuryango w’Abibumbye kazafata umwanzuro ku busabe bw’icyo gihugu.
Ambasaderi wa Libya yabwiye abagize ako kanama ati “Tuzareba mu minsi iri mbere ko koko abagize aka kana bahangayikishijwe n’umutekano wa Libya ndetse n’uw’akarere kose.”
Abagize akana k’umutekano ariko bo bafite ubwoba ko nibaramuka batanze ubwo burenganzira, intwaro zishobora gutungwa n’abatabyemerewe, bityo bakaba bifuza ko Libya igomba kubanza ikagira leta y’ubumwe binyuze mu biganiro.
Ambasaderi wa Libya ariko asanga kurwanya iterabwoba bidakwiye kuburizwamo kubera ibiganiro, ahubwo byose byagakwiye gukorerwa igihe kimwe.
Ati “Ntushobora kwima leta uburenganzira bwo kugura intwaro n’ibikoresho bya gisirikari bikenewe ngo ihe imbaraga igisirikare hanyuma nurangiza uvuge ngo ntifite ubushobozi bwo kurinda umutekano, gucunga imipaka ndetse no kumenya ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’intwaro.”
Libya kuri ubu ikaba iyobowe n’Inteko Ishinga Amategeko ebyiri na Guverinoma ebyiri zihanganye, imwe yitwa Fajr Libya itegeka umujyi wa Tripoli n’indi igizwe n’umuryango mpuzamahanga iri i Tobrouk.
Uhagarariye ONU muri Libya Bernardino Leon akaba yari yarasabye akanama k’umutekano ko kashyiraho uburyo bwo gufasha leta y’icyo gihugu ndetse n’imbaraga muri guverinoma y’ubumwe bw’abanyalibiya mu kurwanya iterabwoba rikomeje kwiyongera.
Yagize ati “Igiteye ubwoba cyane muri Libya, kandi kiriho gishobora guhungabanya umutekano ni imitwe y’intagondwa nka leta ya kiyisilamu (IS). Igihe leta y’ubumwe izaba yamaze kujyaho, hagomba kubaho uburyo bugaragara bwo kubaha ubufasha”
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa kane Leon ayobora ibiganiro hagati yizo nteko zishingamategeko 2 zihanganye, ibyo biganiro byari kwibanda ku bintu bitatu by’ingenzi ari byo: gushyiraho leta y’ubumwe ihuriweho na bose, amasezerano yo guhagarika intambara ndetse no gutegura Itegeko Nshinga.



















TANGA IGITEKEREZO