Mu biganiro bibiri aba bagabo bagiranye kuri telefoni ku itariki ya 25 Gashyantare 2011, Blair ubwe niwe wabishyikirije Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga kuwa 11 Ukuboza 2015.
Muri ibi biganiro, Blair yumvikana abwira Khadafi ameze nk’undi muntu ugira Khadafi inama amusaba ko akwiye kwemera impinduka akaba yanahunga.
Blair agira ati "Niba mufite ahantu hizewe mwajya, mukwiye kuhajya ubu kuko ibi ntibizarangira hatabaye imvururu.”
Kadhafi nawe amusubiza amubwira ko nta bushobozi afite bwo kugenda ndetse ko atari n’Umukuru w’Igihugu. Ati "Nta butegetsi mfite, ntabwo ndi Perezida, nta mwanya mfite ngo ndawuvaho."
Inkuru ya AFP ivuga ko mu ntangiriro y’ikiganiro cya mbere, Kadhafi yemeza ko igihugu cye cyatewe n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya Islam ifitanye isano na Al-Qaïda, kandi bikaba bimeze nk’ibyabaye muri Amerika mbere y’ibitero byo kuwa 11 Nzeli 2001.
Ku musozo w’ikiganiro cya kabiri na bwo Kadhafi yasabye Blair kumureka akamuha amahoro kuko nta kibazo bafite ndetse akanamutumira kujya muri Libya kwirebera ukuri kw’ibyo amubwira.
Mu buhamya Blair yahaye Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko n’iyo Kadhafi ataza kwicwa ku itariki 20 Ukwakira 2011, n’ubundi ibibazo biri muri Libya biba byarabaye bibi kurushaho.



















TANGA IGITEKEREZO