Ku itariki ya 3 Mata 2018 nibwo uru rukiko rwanzuye ko Saadi nta ruhare yagize mu rupfu rwa Bachir Rayani wari umukinnyi w’umupira, wapfuye mu 2006 nyuma yo gukubitwa no gukomeretswa mu mutwe.
Rayani wari umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Al-Ittihad yapfuye nyuma yo kutumvikana no guterana amagambo byari byabereye mu rugo rwa Saadi.
Saadi Kadhafi yajyanywe gufungirwa muri Libya mu 2014 akuwe muri Niger aho yari yarahungiye mu 2011 ubwo mu gihugu habaga imvururu z’abatari bashyigikiye se ndetse bakanamwica.
Nubwo yagizwe umwere ku cyaha cy’ubwicanyi ariko yakatiwe gufungwa umwaka umwe, kubera ko ubwo Rayani yicwaga we yari yasinze.
Nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI yabyanditse ariko umuryango wa Rayani ntiwishimiye uyu mwanzuro w’urukiko ndetse utangaza ko witeguye kujurira.
Binyuze ku rubuga rwa Facebook uyu muryango watangaje ko ari ukudahana n’akarengane byaranze ubutegetsi bwa Mouammar bigikomeje.
Bamwe mu bakurikiranira bya hafi politiki yo muri Libya bavuga ko kugirwa umwere kwa Saadi ari intangiriro y’ibishobora kuzaba mu manza z’abahoze bashyigikiye Kadhafi bamaze imyaka bategereje kuburanishwa.



















TANGA IGITEKEREZO