00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Libye: Abasaga 40 baguye mu gitero cy’indege cyagabwe kuri Islamic State

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 19 February 2016 saa 08:32
Yasuwe :

Abantu barenga 40 baguye mu gitero cy’indege cyagabwe ku nzu yari yahuriyemo abanyamuryango b’umutwe wa Islamic state mu burengerazuba bw’Umujyi wa Tripoli muri Libye.

Umwe mubayobozi mu Mujyi wa Tripoli, Hussein al-Dawadi yavuze ko iyo nzu iherereye mu gace ka Sabrata muri kilometero 70 uvuye Tripoli, yarashweho igasenyuka mu rukerera, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare , benshi mu bayiguyemo akaba ari Abanya-Tunisia bakekwaho kuba mu mutwe wa Islamic State.

Umwe mu bayobozi bakuru muri icyo gihugu yabwiye New York Times ko icyo gitero cyagabwe n’indege za Amerika ku nkambi y’umutwe wa Islamic State, ahari umwe mu bayobozi bakuru b’uwo mutwe muri Tunisia, Noureddine Chouchane ukekwaho kuba yaragize uruhare mu itegurwa ry’ibitero by’ubwiyahuzi bibiri biherutse kugabwa muri icyo gihugu, harimo icyagabwe ku ngoro y’umurage ya Bardo ndetse na Sousse.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko Noureddine Chouchane nawe yaguye muri icyo gitero.

Ni ubwa mbere igitero cy’indege nk’icyo kigabwe ku Mujyi wa Sabratha uyobowe n’ihuriro ry’iyise Urucyerera rwa Libye.

Umutwe wa Islamic State ugiye kumara umwaka ukorera muri icyo gihugu kimaze imyaka itari mike mu mvururu zatangiye nyuma y’ihirikwa rya Muammar Khadafi, aho bikekwa ko kugeza ubu ihafite abarwanyi bagera mu 6000.

Abasaga 40 baguye mu nzu yari yahuriyemo abanyamuryango b’umutwe wa Islamic state
Amerika yatangaje ko Noureddine Chouchane yaguye muri ibyo bitero

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages