Ni amazeserano yashyizweho umukono mu Cyumweru gishize, i Abuja muri Nigeria ahaberaga Inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika iteza imbere ubucuruzi (Afrexim Bank).
Uyu muyoboro mugari uzahuza Umujyi wa Cairo mu Misiri na Cape Town muri Afurika y’Epfo, wahawe izina rya ‘One Africa ‘, kubera uruhare uzagira mu gutuma uyu mugabane ubasha guhuzwa hifashishijwe ‘Fibre optique’.
Umuyobozi w’ikirenga wa Econet ibarizwamo Liquid Telecom, Strive Masiyiwa, yavuze ko uyu mushinga wari umaze imyaka 10 ukorwa, kuri ubu bakaba bagiye guhuza imiyoboro yabo ituruka muri Sudani, n’umuyoboro mugari wa kilometero ibihumbi 60 uhuza Cape Town n’indi yo mu bihugu biri muri Afurika yo Hagati, Amajyepfo, Uburasirazuba banyuze muri Telecom Egypt.
Ati “Kugera ku ntego yacu yo kubaka umuyoboro umwe unyura ku butaka uturuka Cape Town ukagera i Cairo, ni intambwe ikomeye mu mateka y’ikigo cyacu ndetse na Afurika. Uyu muyoboro ntugaragaza gusa ikintu cy’ingenzi kigezweho nyuma yo guhangana n’imbomizi z’intera n’imiterere y’uyu mugabane, ahubwo ni no gushyigikira izamuka ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika”.
Yakomeje avuga ko aho uyu mushinga wamaze gushyirwa mu bikorwa babonye ubwiyongere bw’itumanaho hagati y’ibihugu bikoresha uyu muyoboro, bakaba biteze ko ari nako bizagenda mu Misiri ndetse itumanaho rigakomeza kugenda neza kuko ari naryo musingi w’iterambere ry’ubucuruzi.
Mu rwego rwo kugira ngo ibyemeranyijweho bigerweho, Liquid Telecom na Telecom Egypt imaze imyaka isaga 160 mu birebana n’itumanaho mu Misiri, bizafatanya mu birebana no gushyiraho ibikorwaremezo bizatuma uyu muyoboro ukora neza.
Umuyobozi mukuru wa Telecom Egypt, Ahmed El Beheiry, yahamije ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kwagura ibikorwa byabo ku isoko rya Afurika, bakaba bizeye ko Liquid Telecom izazana ibisubizo bigamije gutuma ubucuruzi mu karere burushaho gutera imbere.
Perezida wa Afrexim bank, Dr. Benedict Oramah, yacyeje ubufatanye hagati y’ibi bigo byombi, avuga ko gushyiraho ibikorwa remezo by’imiyoboro yihuta ari ingenzi cyane mu bucuruzi bw’ibihugu byo mu karere kandi bizeye ko umuyoboro wa Cape Town-Cairo uzafungura amarembo.
Liquid Telecom ni ikigo cyigenga gitwara ubutumwa buri mu buryo bw’inyandiko, amajwi ndetse no kugeza umuyoboro wa internet wagutse mu gice cya Afurika y’Amajyepfo, iyo hagati ndetse n’iy’Uburasirazuba. Ikorera mu bihugu 13 birimo n’u Rwanda aho uretse ibigo by’ubucuruzi, n’umuntu ku giti cye ubyifuza agerezwa ‘fibre optique’ iwe mu rugo, igikorwa kimaze gukorerwa mu ngo zisaga ibihumbi 10 kuva cyatangira mu 2016.
Inatanga kandi Office 365 ifasha umuntu gukoresha porogaramu zisanzwe zimenyerewe nka Word, Excel, PowerPoint n’izindi bitabaye ngombwa ko umuntu abishyira muri mudasobwa ye, biba bibitse mu buryo buri wese wahawe uburenganzira ashobora kubikoresha (Cloud based Services).



















TANGA IGITEKEREZO