00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni igiye gukusanya imfashanyo igenewe u Burundi na Malawi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 April 2023 saa 05:29
Yasuwe :

Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa bawo bagiye gukusanya nibura miliyoni 194 z’Amadolari y’Amerika yo gufasha u Burundi na miliyoni 70$ zo gufasha Malawi.

Ibiro by’uyu muryango bishinzwe ibikorwa by’ubutabazi byagaragaje ko mu Burundi hazafashwa abarenga miliyoni 1.1 bagizweho ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe bavuye mu byabo, abari mu bukene bukabije ndetse n’uduce twagiye twibasirwa n’indwara nka Cholera na Malaria.

Imiryango ikora ibikorwa by’ubutabazi igaragaza ko nibura abantu barenga miliyoni 1.5 mu Burundi bazakenera gufashwa mu 2023.

Umwaka ushize abafashijwe na Loni muri iki gihugu bari 673,000 mu bijyanye no kwikura mu bukene, guhangana n’ingaruka zibukomokaho, amapfa, ibiza ndetse n’indwara z’ibyorezo.

Loni kandi yatangaje ko Malawi ikeneye gufashwa nyuma y’imvura nyinshi iheruka kwibasira iki gihugu ikangiza byinshi ndetse benshi bakava mu byabo.

Mu butumwa bwatanzwe n’Ibiro bya Loni bishinzwe ubutabazi (OCHA) ryagaragaje ko kuva iyi mvura yibasiye Malawi hamaze kumenyekana abantu barenga 370,000 bahawe ubufasha bw’ibanze nko kubona amazi meza, ibikoresho by’isuku, ibiribwa bishobora kunganira Leta mu gutanga ubufasha mu duce twibasiwe cyane n’abandi.

Iyi nkunga yifuzwa gukusanywa ya miliyoni 70 z’amadorali ni ukuvuga angana na miliyari 70 Frw azaba yiyongera kuri miliyoni 45$ zasabwe mu ntangiriro z’uyu mwaka mu guhangana n’icyorezo cya Cholera.

Iyi nkunga yagaragajwe ko izafasha guverinoma ya Malawi mu guhangana n’abagizweho ikibazo n’umwuzure ndetse n’ahari uburwayi bwa Cholera binyuze mu kubakira abasenyewe n’imvura, ibiribwa, ubuzima, amazi, ibikoresho by’isuku n’ibindi bitandukanye.

Ibice byibasiwe n'umwuzure muri Malawi bagiye gufashwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages