Uyu muyobozi yatangaje ko miliyoni zigera ku munani zizoherezwa mu Rwanda zikazafasha mu bikorwa byo kugoboka abakeneye ubufasha bari mu nkambi ebyiri z’agateganyo n’abari mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe.
Izindi miliyoni zizajya muri Tanzaniya kwifashishwa n’Abarundi bahunga ubu aho bagiye bari mu nkambi z’agateganyo kugeza ku bari mu nkambi ya Nyarugusu.
Stephen O’Brien yavuze ko inkunga zizakomeza kwiyongera kuko muri iki gihugu bivugwa ko impunzi z’Abarundi zibayeho mu buzima bubi.
Kuva muri Mata 2015, Abarundi basaga ibihumbi 110 bamaze guhungira mu bihugu bihana imbibi n’u Burundi kubera imvururu za politiki. Abasaga ibihumbi 26 bahungiye mu Rwanda;46000 bahungira muri Tanzaniya mu gihe hari n’abandi babarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO