Imvururu zimaze igihe mu Burundi zatangiye ubwo Nkurunziza yavugaga ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatatu, imibare ya Loni igaragaza ko zimaze kugwamo abasaga 400.
Reuters yatangaje ko Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ariyo yazamuye ibyo birego, nk’uko bigaragara mu nyandiko bafite, ariko amazina y’abasirikare bari muri ibyo bibazo ntaratangazwa.
U Burundi busanzwe bufite ingabo zirenga 1200 mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.
MINUSCA yavuze ko atari ubwa mbere abasirikare bavuzweho ibyaha byibasiye inyoko muntu birukanwa mu butumwa bw’amahoro iyo bagaragayeho ibyo bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO