Ibi byatangajwe ku wa 9 Werurwe 2026, mu itangazo Loni yashyize hanze rivuga ko ibikorwa byo gukura ingabo mu birindiro bya Tishwin na Abu Qussa/Wunkur byasojwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Aya masite abiri ni amwe mu yari yarashyizweho mu bikorwa byo kugenzura ibibera kuri iyi mipaka hagamijwe kugenzura ibikorwa bibera kuri iyi mipaka ikunze kurangwa n’ubushyamirane hagati y’ibihugu byose.
Iti “Uyu mwanzuro wafashe nyuma y’isuzumwa ryagaragaje ko umutekano muke n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigenda byiyongera muri ako gace ibigora ingabo gukora akazi kayo mu mutekano kandi neza.”
Aba basirikare bari mu butumwa bwa UNISFA basanzwe bafite ibirindiro mu gace gahuriweho na Sudani na Sudani y’Epfo ka Abyei ariko bagakorera mu bice bitandukanye bya Sudani.
Icyakora Loni igaragaza ko izakomeza guharanira umutekano hagati y’ibihugu byombi binyuze mu masezerano yagiranye n’ibihugu byombi.
Ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani bwiswe UNISFA, bwatangiye gukorera muri Sudani mu 2011 bushinga ibirindiro mu gace ka Abyei kari hagati y’ibihugu byombi bitewe n’uko katumvikanwagaho n’ibihugu byombi ubwo haburaga igihe gito ngo Sudani y’Epfo itangaze ubwigenge bwayo yiyomoye kuri Sudani.
Intambara yo muri Sudani, habarwa ko guhera mu 2023 yatangiye imaze guhitanira abantu 40.000. Abandi benshi bakorewe ihohoterwa ryo mu buryo butandukanye.
Ibi bikozwe kandi mu gihe mu Ukuboza 2025 abasirikare batandatu b’Abanya-Bangladesh bari mu butumwa bwa UNISFA biciwe mu gitero cyagabwe na drones, abandi umunani barakomereka.
Abo basirikare biciwe mu Mujyi wa Kadugli uri mu majyepfo y’agace ka Kordofan kari rwagati muri Sudani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!