00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yanze kurebera FARDC ihohotera abana yitwaje kurwanya FDLR

Yanditswe na

Bukuru J.C

Kuya 5 March 2015 saa 03:58
Yasuwe :

Charles Bambara Umuvugizi w’ingabo ziri mu Butumwa bw’Amahoro bwa Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), yatangaje ko batangiye gahunda yo kurinda uburenganzira bw’abana bafashwe n’inyeshyamba muri ibi bihe Ingabo z’igihugu (FARDC) zatangiye kugaba ibitero kuri FDLR.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru bitadukanye, agaragaza ko Bambara yatangaje iyi gahunda ku wa Gatatu mu kiganiro ngarukacyumweru cyabereye i Kinshasa.

Yagize ati “Mu rwego rwo kwemeza ko abana barinzwe mu bikorwa byo kugaba ibitero kuri FDLR, MONUSCO yatangije itshinda rishinzwe kurinda abana rizajya rigenzura iyangizwa ry’uburenganzira bw’umwana bwaba bwacitse ingabo za RDC.”

Yakomeje avuga ko ubukangurambaga kuri iyi gahunda bugiye gucishwa ku maradiyo, aho ubutumwa buzaba bwibanda ku gukangurira imitwe yitwaje intwaro kurekura abana yafashe bugwate.

Ati “Turasaba imitwe yitwaje intwaro kurekura abana yafashe bugwate ikabamurikira MONUSCO, kugira ngo batangire ubuzima busanzwe, bajye ku ishuri, bige gukora imirimo, bareke kujya bayiruka inyuma mu buzima bw’ishaymba ndetse banarekere aho gukoreshwa ibyaha by’intambara. Ni abana ntabwo ari abasirikare.”

Bivugwa ko mu byumweru bibiri bishize, abana 75 bishwe mu mirwano. Abana 67 bari mu mitwe yitwaje intwaro bacitse cyangwa bitandukanyije na yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu ya Kivu y’Amajyepfo, i Katanga no mu Ntara y’Uburasirazuba (Province Orientale).

Bambara ati “Abakobwa babiri bakiri bato bafashwe ku ngufu, umukobwa umwe n’umuhungu baricwa ndetse n’undi yafunzwe n’abari bahanganye. FARDC zarekuye abana batatu nyuma yo gushinjwa kuba ikorana n’imitwe yitwaje intwaro.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages