Aba bayobozi bamaze iminsi barebana ay’ingwe nyuma yuko Perezida Farmaajo ahagaritse Minisitiri w’Intebe ku mirimo ye amushinja ruswa, undi na we akamutera utwatsi amubwira ko adafite uburenganzira bwo kumuhagarika ahubwo bufitwe n’Inteko Ishinga Amategeko.
Umuvugizi w’Ibiro bya Loni muri Somalia, Ari Gaitanis, yavuze ko uyu muryango hamwe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi byagiranye ibiganiro na Perezida w’iki gihugu ukwe ndetse biganira n’itsinda ry’abakandida bahatanira kuzamusimbura kuri uyu mwanya.
Yakomeje ati “Impamvu y’izi nama zombi kwari ugusaba abayobozi ba Somalia gushyira inyungu z’igihugu cyabo imbere bakita ku gukosora amakosa yatumye amatora ataba.”
Muri Somalia hari hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu nyuma y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yagombaga gutangira ku itariki ya Mbere Ugushyingo kugeza ku ya 24 Ukuboza.
Gusa amakuru dukesha Reuters avuga ko kugeza ku wa Gatatu tariki 30 Ukuboza hari hamaze gutorwa abadepite 30 muri 275 bagomba kuba bagize Inteko Ishinga Amategeko.
Ibiro by’Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe ibihugu bya Afurika, Molly Phee, byatangaje ko yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Roble na Perezida Farmaajo akabasaba kureka amakimbirane bafitanye bakarangiza amatora y’Inteko Ishinga Amategeko vuba bishoboka.
Ari Gaitanis yavuze ko Loni n’ibihugu bifatanyije bazakomeza gukurikiranira hafi ibya politiki ya Somalia hagamijwe gusigasira amahoro no kurinda ko imitwe yitwaje intwaro isanzwe yugarije iki gihugu yakongera imbaraga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!