Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo(MONUSCO) kuri uyu wa Kabiri, risaba abayobozi bayo kubaha uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage no kurinda Itegeko Nshinga, bibaha uburenganzira bwo kwigaragamya mu mutuzo, ndetse ko Leta igomba gutoza ingabo n’izindi nzego z’umutekano kubaha no kugendera ku mahame mpuzamahanga mu gihe zihosha imvururu.
Aljazeera yatangaje ko MONUSCO yabisabye kubera impungenge yagize ko mu gihugu hashobora kuba imvururu zikomeye zivuye ku burakari bw’abatavuga rumwe na Perezida Joseph Kabila wanze kurekura ubutegetsi, ubwo manda ye yari irangiye mu Ugushyingo 2016.
Muri iki gihugu, amatora ya Perezida yari ategenijwe mu mpera za 2016, aza gusubikwa ku mpamvu zitavuzweho rumwe zirimo imirwano ikomeye yabaye mu Ntara ya Kasai n’utubazo bavugaga ko Komisiyo y’amatora itarakemura mu bijyanye no gutunganya lisiti y’itora.
Kuva icyo gihe, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila batangiye kwamagana uwo mwanzuro ari nako inzego z’umutekano zigerageza kubihosha zikoresha imbaraga zidasanzwe ndetse bamwe babihutarizwamo.
Ku ngengabihe ya Komisiyo y’amatora ya Congo yashyize ahabona vuba aha, igaragaza ko amatora azaba mu Ukuboza 2018, gusa ikimara gutangazwa, abatavuga rumwe na Kabila bahise babyamaganira kure, basaba ko ava ku butegetsi mu mpera z’uyu mwaka.
Felix Tshisekedi , umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila n’abandi yahise ahamagarira abantu kwigaragambya, yandika kuri Twitter ye ko ingengabihe y’amatora izarangwa n’ubwicanyi.
Ku rundi ruhande ariko, Loni yanasabye abigaragambya kubikora mu mutuzo, bakirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, nkuko byasobanuwe n’umuyobozi uhagarariye Monusco, Maman Sidikou.
Kabila yagiye ku butegetsi mu 2001 asimbuye Se wari umaze gupfa, nyuma aza gutorwa mu 2006 na 2011, gusa Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ntirimwemerera kongera kwiyamamaza iya gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO