Biteganyijwe ko amatora muri Mali azaba umwaka utaha. Ni amatora azaba nyuma y’imyaka ibiri y’ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato rikozwe n’igisirikare. Mu kwezi gushize nibwo Colonel Assimi Goita yahiritse Perezida wari washyizweho umwaka ushize nabwo nyuma y’irindi hirika ry’ubutegetsi.
Hashize iminsi mike hashyizweho Guverinoma irimo benshi mu basirikare bagize uruhare muri ’Coup d’etat’ iherutse.
Ibihugu bigize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano byasabye ko hategurwa amatora aciye mu mucyo ariko abagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi bakayagendera kure.
Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, Nicolas de Rivière yavuze ko imbaraga zikwiriye gushyirwa mu itegurwa ry’amatora ya Perezida ateganyijwe tariki 22 Gashynatre 2022.
Mali imaze igihe mu bibazo bya politiki n’iby’umutekano bitezwa n’imitwe yitwaje intwaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!