00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yasabye Monusco na FARDC kuryamira amajanja bagatera FDLR muri Mutarama

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 6 November 2014 saa 12:26
Yasuwe :

Akanama k’umutekano ka Loni kasabye ingabo za Loni ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Monusco n’igisirikare cy’icyo gihugu, FARDC kutazarira kugaba ibitero kuri FDLR nyuma y’itariki ntarengwa yahawe ngo ibe yashyize intwaro hasi bagatangira imyiteguro hakiri kare.
Itangazo aka kanama kashyize ahagaragara rivuga ko nta yandi mananiza n’izarira bikwiye kubaho rigasaba ko buri murwanyi wa FDLR utarashyira hasi intwaro agomba guterwa nk’uko ikinyamakuru CCTV kibitangaza. (…)

Akanama k’umutekano ka Loni kasabye ingabo za Loni ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Monusco n’igisirikare cy’icyo gihugu, FARDC kutazarira kugaba ibitero kuri FDLR nyuma y’itariki ntarengwa yahawe ngo ibe yashyize intwaro hasi bagatangira imyiteguro hakiri kare.

Itangazo aka kanama kashyize ahagaragara rivuga ko nta yandi mananiza n’izarira bikwiye kubaho rigasaba ko buri murwanyi wa FDLR utarashyira hasi intwaro agomba guterwa nk’uko ikinyamakuru CCTV kibitangaza.

Akanama k’umutekano ka Loni kasabye Monusco na FARDC guhita bagaragaza gahunda y’ibikorwa bya gisirikare bigomba gukorerwa kuri FDLR bitarenze mu ntangiriro za Mutarama.

Abarwanyi ba FDLR bari batangaje ko bagiye gushyira intwaro hasi muri Gicurasi, Leta ya Congo ibasaba ko bitarenze ku ya 9 Kamena baba barangije kubishyira mu bikorwa ariko baterera agati mu ryinyo.

Muri Nyakanga ibihugu bya Afurika byahaye FDLR andi mezi atandatu yo kureka burundu imirwano ariko kugeza n’ubu ntacyo irakora.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages