Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric, yatangaje ko ikigamijwe ari ugukora ibishoboka byose kugirango Umuryango w’Abibumbye utananirwa kwita ku bafashwe ku ngufu, by’umwihariko iyo bafashwe n’abagakwiye kubarinda.
Dujarric yongeyeho ko Ban Ki-moon yababajwe cyane n’uburyo abakozi ba Loni bitwaye ku makuru y’uko abana bafashwe ku ngufu. Yashimangiye ko ibizashyirwa ahagaragara n’uru rwego bizatuma hafatwa ingamba z’uburyo byajya bigenda mu gihe kizaza.
Ban Ki-moon abisabye mu gihe Minisitiri w’ingabo w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian, yatanze ubureganzira bwo gushyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza igisirikare cyakoze ku byaha byo gufata abana ku ngufu bishinjwa abasirikare b’Abafaransa muri Centrafrique.
Abasirikare 14 nibo bashinjwa ibi byaha, batatu muri bo nibo babashije kumenyekana biturutse mu buhamya bwabatanzwe n’abana batandatu bari hagati y’imyaka 9 na 13 bavuga ibikorwa aba basirikare bakoze hagati y’impera za 2013 ndetse n’intangiriro za Kamena 2014 ubwo igikorwa cy’ingabo z’abafaransa cyitwa Sangaris cyatangiraga muri Centrafrique.
Ubuhamya bw’aba bana b’abahungu bwumviswe n’abakozi ba Loni na UNICEF kuva muri Gicurasi kugeza muri Kamena 2014 ariko bigirwa ibanga kugeza aho umwe mu bakozi ba Loni, Anders Kompass abigejeje k’u Bufaransa na Suede, nyuma akaza kwirukanwa ashinjwa gushyira hanze amabanga.



















TANGA IGITEKEREZO