00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yashinze Umunyarwanda kuyobora ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Guinea

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 9 October 2014 saa 08:03
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru wa Loni , Ban Ki Moon yashinze Marcel Kanyankore Rudasingwa kuyobora ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Guinea ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014.
Guinea iri mu bihugu byibasiwe na Ebola kurusha ibindi ku Isi, kimwe na Liberia ndetse na Sierra Leone.
Itangazo Umuvugizi we yashize ahagaragara, rivuga ko Ban Ki Moon yashinze Peter Jan Graaff wo Mu Buholandi kurwanya Ebola muri Liberia, Marcel Rudasingwa wo mu Rwanda muri Guinea na Amadu Kamara wo (…)

Umunyamabanga Mukuru wa Loni , Ban Ki Moon yashinze Marcel Kanyankore Rudasingwa kuyobora ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Guinea ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014.

Guinea iri mu bihugu byibasiwe na Ebola kurusha ibindi ku Isi, kimwe na Liberia ndetse na Sierra Leone.

Itangazo Umuvugizi we yashize ahagaragara, rivuga ko Ban Ki Moon yashinze Peter Jan Graaff wo Mu Buholandi kurwanya Ebola muri Liberia, Marcel Rudasingwa wo mu Rwanda muri Guinea na Amadu Kamara wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Sierra Leone.

Rudasingwa yahawe inshingano zo gufatanya na Leta ya Guinea n’abafatanyabikorwa bagashyiraho ingamba zikomeye zo gukumira Ebola ku buryo bwihuse.

Marcel Kanyankore Rudasingwa

Yari amaze imyaka 20 akora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana, UNICEF, aho yagiye ahabwa imyanya y’ubuyobozi bukuru bw’iryo shami muri Kenya, Mali, Guinea na Denmark.

Loni ishyizeho abayobozi bo gukumira Ebola mu bihugu bitatu, nyuma yo gushinga Ishami rya Loni Rishinzwe gukumira Ebola (UNMEER).

Kuri ubu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko Ebola imaze gufata abantu 8 033 igahitana 3 866. Kuva muri Werurwe yasakaye byihuse muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikomeje guhitana benshi mu gihe gito.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages