Ku wa 1 Gashyantare 2018 nibwo Loni yashyiriyeho ibihano abo bane bose bakomeje guhungabanya umutekano n’umudendezo wa RDC, barimo Gen. Muhindo Akili Mundos wahoze ashinzwe ibikorwa mu gisirikare cya Congo mu duce twa Benin na Lubero.
Harimo kandi abarwanyi b’Abanye-Congo, Guidon Shimiray Mwissa na Gédéon Kyungu n’Umunyarwanda uri mu mutwe ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wa FDLR, Lucien Nzambamwita uzwi ku izina rya André Kalume.
Jeune Afrique yanditse ko abo bose bafatiwe ibihano mu buryo bw’ubukungu no kutagira aho batarabukira.
Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni, gahamagarira ibihugu byose kubuza no kwirinda ko abo bagabo bakandagira cyangwa ko banyura ku butaka bwabyo, gasaba gufatira imitungo yabo n’ikindi kintu cyose cyaba kiberekereyeho.
Izina Général Muhindo Akili Mundos ryakunze kugaruka mu maraporo menshi y’abahanga ba Loni kuri RDC, gusa iyi nshya imushinja gushishikariza abandi basirikare gukora ubwicanyi mu gace ka Beni kakunze kwibasirwa n’intambara kuva muri Nzeri 2014. Gusa Gen. Mundos yakunze kubihakana.
Guidon Shimiray Mwissa we, ingabo ayoboye zakunze gukora ibikorwa by’ubwicanyi mu baturage bo mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’ikiremwamuntu wa Human Rights Watch wabitangaje.
Uyu mugabo uri hafi kuzuza imyaka 38, wahoze ari lieutenant mu gisirikare cya Congo akaza gushinga umutwe ayoboye wa Nduma kuva mu 2014 ugizwe n’abarwanyi b’abagabo bari hagati ya 300 na 500, bakunze kurwana n’uwa FDLR. Guidon avugwaho kwinjiza amadolari ibihumbi 20 ku kwezi.
Mu gace ka Walikale aho uwo mugabo aba, imiryango itegamiye kuri Leta imushinja kuba yaramaze kuhashyira uburyo bw’imisoreshereze, aho aca umusoro ku bucuruzi bwa zahabu buhakorerwa.
Gédéon Kyungu yakatiwe n’Urukiko igihano cy’urupfu mu 2009 ku byaha by’intambara yashinjwaga aza gucika amara imyaka ibiri ataboneka kuva avuye muri gereza ya Lubumbashi mu yahoze ari Katanga.
Uwa nyuma uri kuri urwo rutonde ni Lucien Nzambamwita ukunda kwiyita André Kalume. Uyu mugabo uvuka mu Rwanda ni umwe mu basirikare bakomeye bo mu mutwe ushinjwa kuba ugizwe n’abantu bavuye mu Rwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukaba uba mu Burasirazuba bwa Congo.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane mu gice cyayo cy’Uburasirazuba, yahindutse indiri y’imitwe yitwaje intwaro ibyo bikiyongera ku kutumvikana kw’abanyagihugu batizwa umurindi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja Perezida Kabila kwanga kurekura ubutegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO