Iyi mpuruza ya Loni ije nyuma y’amezi abiri hatanzwe indi, yagarukaga ku bugizi bwa nabi bushingiye ku moko bwibasiye abavuga Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, bushobora kuvamo Jenoside.
Hashize iminsi hari ubugizi bwa nabi mu ntara ya Ituri, Ihana imbibi na Uganda. Ni ubugizi bwa nabi bwibasiye abasivile bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro, hashingiwe ku moko.
Muri Ituri hari amoko abiri ahora ahanganye arimo Abahema batunzwe ahanini n’ubworozi, ndetse n’Abalendu batunzwe n’ubuhinzi. Hashinzwe n’imitwe yitwaje intwaro yiyita ko ishinzwe kurinda ubwoko, aho umutwe wa CODECO wiyita ko urinda Abalendu naho uwitwa Zaïre ukarinda Abahema.
Mu itangazo Wairimu Nderitu yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, yavuze ko ubugizi bwa nabi bukorwa n’iyi mitwe yitwaje intwaro imaze iminsi “igaba ibitero ku basivile ishingiye ku moko, ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ishimuta, kwangiza imitungo no gutera inkambi z’impunzi”.
Nderitu yatangaje ko guhera mu Ukuboza 2022, abaturage 195 muri Ituri bishwe mu gihe abandi benshi bakomeretse. Nko kuwa 12 Mutarama 2022, CODECO ishinjwa kuba yarishe abvaturage 49 barimo abagore 12 n’abana batandatu mu duce twa Nyamamba na Mbigi, muri teritwari ya Djugu.
Nyuma y’iminsi irindwi, ingabo za Loni ziri muri ako gace zavumbuye imva rusange ishyinguyemo abantu 42 bikekwa ko bishwe na CODECO.
Nderitu yagaragaje ko ubu bwicanyi buteye inkeke kandi budakumiriwe kare “amateka yakwisubiramo”.
Ati “Ibishobora gutuma haba ibyaha byibasiye inyokomuntu bikomeje kwigaragaza muri ako karere kabayemo Jenoside mu 1994. Dukwiriye gukora ibishoboka byose ngo amateka atisubiramo.”
Iyi mitwe ishinjwa kwica abaturage muri Ituri, ni imwe mu yari yitabiriye ibiganiro biherutse kubera i Nairobi bigamije kumvikanisha Leta ya Congo n’imitwe iyirwanya, hagamijwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Nderitu yavuze ko nihatagira igikorwa ngo iyi mitwe ihagarike ubugizi bwa nabi iri gukora yitwaje amoko, bishobora kubyara ikindi kintu kibi.
Ati “Ntabwo umuco wo kudahana ari wo ukwiriye kuganza. Ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa. Umutekano muri Ituri umeze nabi, nitutagira icyo dukora byihuse, aka karere gashobora kwibasirwa n’ubwicanyi ndengakamere nk’ubwabaye mu myaka yashize.”
Si ubwa mbere ibiro bya Nderitu bitanga umuburo kuri Jenoside ishobora kuba muri Congo ishingiye ku moko, kuko no mu Ugushyingo hasohotse itangazo ritabariza abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’igihugu, bibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro, byenyegejwe na bamwe mu bayobozi ba RDC, babicishije mu mvugo zibiba urwango.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!