Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 31 Mutarama 2024, yatangaje ko ubukungu bwa Zambia bwasubiye inyuma ku butegetsi bwa Hichilema.
Lungu yatangaje kandi ko Hichilema yananiwe kurwanya icyorezo cya cholera kimaze kwica abaturage hafi 600 kuva mu Ukwakira 2023, bityo ko gushyira igitutu ku Mukuru w’Igihugu ari ngombwa.
Yagize ati “Mwebwe Abanya-Zambia, nimusaba ko dusaba Hakainde Hichilema kwegura, mugasaba ko amatora aba mbere y’igihe, tuzajya mu muhanda, ariko ni mwebwe bizaturukaho.”
Ni amagambo atashimishije Umuvugizi wa Guverinoma, Cornelius Mweetwa, maze asaba Lungu guha Hichilema igihe gihagije cyo gusohoza isezerano yahaye abaturage ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Mweetwa yatangaje ko ubukungu bwa Zambia butahungabanye mu gihe Hichilema ari ku butegetsi, ahubwo ko byabaye ku bwa Lungu.
Lungu ashaka kongera kuyobora Zambia nyuma yo gutsindwa amatora yo mu 2021. Abona bidakwiye ko abaturage bategereza gutora mu 2026, ubwo manda ya mbere ya Hichilema izaba irangiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!