Ibi bitangajwe nyuma y’amakuru yiriwe acicikana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere M23 yateye ibirindiro bya FARDC biherereye muri Rutshuru.
Ayo makuru kandi yavugaga ko M23 mu rukerera M23 rwo kuri uyu wa Kabiri yateye Kabaya iruhande rw’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.
Umuvugizi wa M23-ARC, Major Willy Ngoma yahakanye ibi bitero, avuga ko ari ingabo za Congo zimaze amezi atatu zibagabaho ibitero.
Ati “M23 ntiyigeze yubura imirwano ku butaka bwa Congo, ndabishimangira ko ari ibihuha. Kuva mu Ukwakira 2021 ingabo za Congo zitugabaho ibitero mu birindiro byacu kandi tubaha isomo rifatika tukabasubiza inyuma kure y’aho turi’’
Mu mezi ya nyuma ya 2021 havuzwe imirwano ikomeye yatangiriye mu misozi ya Runyoni na Cyanzu hafi y’ibirunga bya Muhabura na Sabyinyo, yatumye n’abaturage babarirwa mu bihumbi bambuka umupaka wa Bunagana bahungira muri Uganda.
M23 mu 2013 nyuma yo gutsindwa urugamba yari yiyemeje ko ihagaritse ibikorwa bya gisirikare ubwo abarwanyi bayo barambikaga intwaro, bagahungira mu bihugu bituranye na RDC ariko mu mezi ya nyuma ya 2021 yongeye gushinjwa kugaba ibitero ku birindiro bya FARDC .



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!