00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 ku isonga y’ibyo intumwa nshya yihariye ya Amerika igiye guhangana nabyo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 June 2013 saa 05:05
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) zagennye Russ Feingold, mu guhagarira icyo gihugu mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Mu nshingano nyamukuru yahawe hakaba harimo gushaka uko haboneka umutekano mu karere cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ahakomeje kuba isibaniro ry’imitwe yirwaje intwaro n’ibyaha bihutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, agahangana n’ikibazo cy’umutwe wa M23.
Mu itangazo ryasohowe na USA, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’amahanga, John Kerry, (…)

Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) zagennye Russ Feingold, mu guhagarira icyo gihugu mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Mu nshingano nyamukuru yahawe hakaba harimo gushaka uko haboneka umutekano mu karere cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ahakomeje kuba isibaniro ry’imitwe yirwaje intwaro n’ibyaha bihutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, agahangana n’ikibazo cy’umutwe wa M23.

Mu itangazo ryasohowe na USA, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’amahanga, John Kerry, yasobanuye ko ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuba agatereranzamba mu Karere k’Ibiyaga Bigari kigomba gushakirwa umuti urambye, ariko cyane cyane muri Repubulika Ikaranira Demukarasi ya Congo aho ngo hagomba kubaho kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bo mu mutwe wa M23.

John Kerry avuga ko kuri we ndetse no kuri Pezida wa Amerika iki kibazo cy’umutekano mucye muri Congo, kiri mu bishyizwe imbere, akaba ariyo mpamvu hagenwe Russ Feingold nk’intumwa yihariye mu Karere k’Ibiyaba bigari ndetse by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Russ Feingold yabaye muri Sena ya Amerika imyaka igera kuri 18 we na John Kerry, azwi ho ubuhanga, umurava n’ubwitange, kandi afite ubunararibonye mu birebana na Afurika. Akaba yitezweho kwerekana ubwo buhanga bwe agarutse muri Guverinoma ku bitegetsi bwa Obama.

Russ azayobora ibikorwa afatanyije na John Kerry ndetse n’Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe umugabane wa Afurika, mu gushakira ibisubizo ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bijyanye n’umutekano, ubukungu, imibereho myiza, detse n’ibindi bitandukanye.

Muri ibi bibazo ikiri ku isonga ni ikibazo cya M23, ihohoterwa, ndetse no kubaka icyizere n’ubushobozi mu Karere. Russ kandi azakorana bya hafi n’intumwa idasanzwe ya Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Mary Robinson, kandi azafasha mu bikorwa byo kugarura amahoro bya Loni.

Russ asimbuye Ambasaderi Barrie Walkley wari intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Karere k’Ibiyaga bigari no muri Congo kuva mu mwaka wa 2011, aho yashimiwe ibikorwa yakoze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages