Ni imirwano ibaye nyuma y’umunsi umwe M23 yigaruriye agace ka Burungu muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, abinyujije kuri X yahoze ari Twitter, yavuze ko bagabweho ibitero n’uruhande rwa Leta kandi ko baza kwirwanaho.
Uduce imirwano iri kuberamo ni utwa Kibumba na Buhumba turi mu bilometero bike uvuye i Goma.
Imirwano imaze ukwezi, igisirikare cya Congo cyiyifashwamo n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, abacanshuro n’abandi. M23 kuri iki Cyumweru yatangaje ko mu bo yafatiye ku rugamba harimo n’Ingabo z’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!