Hamaze igihe havugwa amakuru y’impunzi zigera kuri 200 z’abanyekongo zavuye mu Rwanda zerekeza mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bice biri mu maboko y’ingabo z’umutwe wa M23 utavuga rumwe na Guverinoma ya Kinshasa, bitewe n’uko iyo Guverinoma yananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinywe ku wa 23 Werurwe 2009. Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23 bakaba batavuga rumwe kuri abo batahutse.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), izo mpunzi zigera muri Congo, havutse ikibazo cyo kwibaza inkomoko yazo, dore ko abayobozi b’icyo gihugu bahise bavuga ko ari Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya bahisemo guhungira muri Congo. M23 yo yatangaje ko ari Abatutsi b’abanyekongo bifuje gutaha iwabo, nyuma y’igihe kirekire bamaze mu nkambi zo mu Rwanda, aho bari barahungiye intambara zakomeje kuyogoza uburasirazuba bwa Congo.
Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku yatangarije AFP ati «Imiryango igera kuri 200 y’impunzi z’abanyarwanda zirukanwe Tanzania ziturutse Gikongoro zageze muri Congo.»
Hagati aho, bishoboka ko izi mpunzi z’abanyekongo zaba zaraturutse mu nkambi y’impunzi z’abanyekongo ku Kigeme mu karere ka Nyamagabe, Intara y’amajyepfo.
Mu ntangiriro za Kanama, impunzi zigera ku 5000 z’Abanyarwanda zirukanwe mu gihugu cya Tanzania, kivuga ko biri muri gahunda yo kwirukana abanyamahanga baba muri icyo gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abasesengura basanga ibyo Paluku avuga byo kwitiranya impunzi z’Abanyarwanda n’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ari ibintu byakomeje kurangwa mu bayobozi batandukanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi kandi ngo biranateza urujijo rushyira ivangura, rishobora kutazarangira igihe Leta ya Congo izaba ikiyumvisha ko umuntu wese uvuga ikinyarwanda aba ari umunyarwanda byanze bikunze.
Nk’uko byatangajwe na Jean-Claude Bambanze, umukozi wa sosiyete sivile uba i Goma, Umujyi wa Kivu y’Amajyaruguru, iyo miryango yatangiye kujya mu gihugu cyayo uhereye ku wa 28 Nzeri 2013, ikaba yaraturukaga mu nkambi zo mu Rwanda.
M23 ivuga ko iyo miryango 200 yageze ahitwa Chengerero, kandi ikaba imerewe neza. Umuvugizi wa M23, Amani Kabasha ati «Ni imiryango y’Abatutsi b’Abanyekongo bari barahunze ubwicanyi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bahungira mu Rwanda.»
Nk’uko abivuga, M23 niramuka ishyize hasi intwaro mbere y’itahuka ry’impunzi z’Abanyekongo, hashobora kuzavuka ikibazo cy’uko abayobozi ba Congo bashobora kuzazitiranya n’Abanyarwanda, mu gihe nyamara ari Abanyekongo.
Ingabo za Congo zakomeje kurwanya M23 uhereye muri Gicurasi 2012 mu ntara ya Kivu.
M23 isaba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo ku wa 23 Werurwe 2009. Mu bindi harimo n’itahuka ry’impunzi z’Abanyekongo ziba mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO