Inzego z’umutekano zatangaje ko urugamba rwahiniye ku merekezo ya Masisi-Kitshanga ndetse no mu gace ka Bwito by’umwihariko muri Kishishe na Bambo.
Bivugwa ko abaturage bamwe bahunze imirwano, bakajya mu kigo cya Monusco kiri hafi aho.
Ubuhamya bw’abantu batandukanye buvuga ko humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu. Ku rundi ruhande, mu gace ka Rutshuru kagenzurwa na M23, bivugwa ko ku wa Kane nta kibazo cy’umutekano muke cyigeze kihumvikana.
Hari hashize iminsi itatu ingabo za FARDC hamwe n’indi mitwe bafatanyije bagerageje gukura inyeshyamba za M23 mu bice bya Rugarama, Nyakabingu, Tebero na Burungu, mu ntera nto kugira ngo ugere mu merekezo ya Masisi-Kitshanga.
Mu nzira igana Burungu-Tebero, urujya n’uruza rwari rwahagaze kubera imirwano yahiriwe amanywa yose.
Hari amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abarwanyi b’Umutwe wa M23 bari i Kitshanga, bagendagenda mu muhanda, bishimye, bavuga ko banejejwe no kwigarurira aka gace.
#NeverAgain face à la perpétration des actes de genocide, l’action de chaque citoyen est requise pour sauver des vies et mettre fin à cette perversion criminelle. pic.twitter.com/bYPi6qcBEY
— Bertrand Bisimwa (@bbisimwa) January 26, 2023



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!