00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yagiranye ibiganiro na FARDC, MONUSCO n’Ingabo z’Akarere

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 13 December 2022 saa 08:45
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere, umutwe wa M23 wagiranye ibiganiro n’intumwa zirimo iz’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, MONUSCO.

Ni inama M23 yemeje ko yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, i Kibumba hafi y’umujyi wa Goma.

Aka ni kamwe mu duce tugenzurwa na M23, ndetse iheruka kwerekana abasirikare umunani ba FARDC n’umupolisi umwe yafashe barimo Lt Col Assani Kimonkola Adrien, wari umuyobozi wungirije wa batayo ishinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi wafatiwe mu mirwano i Kibumba ku wa 20 Ugushyingo 2022.

Ibi biganiro bibayeho nyuma y’iminsi mike M23 itangaje ko yiteguye gusubira inyuma ukava mu duce wafashe, ariko ngo ikeneye ibiganiro bigaragaza neza aho uzajya, icyo uzaba ukorayo n’abazarinda abaturage yabohoye.

Mu itangazo riheruka gushyirwaho umukono n’umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ushingiye ku nama yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere ku wa 23 Ugushyingo 2022, uyu mutwe wemeye gukomeza guhagarika imirwano nubwo utatumiwe muri iyo nama.

Ariko ukomeza uti "Umutwe wa M23 urasaba inama n’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba na Komisiyo y’ubugenzuzi, haganirwa uko byashyirwa mu bikorwa, ndetse wongeye gusaba inama n’umuhuza mu biganiro by’abanye-Congo (Uhuru Kenyatta) n’umufasha mu biganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo (Perezida wa Angola João Lourenço), ku bibazo biwuhangayikishije."

Mu itangazo rishya M23 yasohoye, bisa n’aho ibyo yifuzaga byatangiye kugerwaho.

Umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa Kabiri yavuze ko bashima ubushake bw’abayobozi b’akarere mu gushaka gukemura aya makimbirane mu mahoro.

Yakomeje ati "Ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, Umutwe wa M23 wakiriye i Kibumba intumwa za EACRF, Komisiyo yashyizweho ishinzwe igenzura, MONUSCO, EJVM na FARDC."

"Ibiganiro bya M23 n’intumwa z’izo nzego zavuzwe haruguru byabereye i Kibumba mu mahoro, bityo M23 yiteguye n’indi nama ikurikira."

Ingabo z’Akarere ziganjemo abasirikare ba Kenya, bakomeje gufatanya na FARDC na MONUSCO gucunga umutekano w’umujyi wa Goma. Ziyobowe na Maj-Gen Jeff Nyagah wo muri Kenya.

Ntabwo uyu mutwe watangaje niba ari imishyikirano yatangiye hagati y’izi mpande zombi, cyangwa ingingo zaganiriweho mu buryo bwimbitse.

M23 ahubwo yashimangiye intabaza yayo kuri Jenoside irimo gukorwa muri RDC, n’imyitwarire y’ibikorwa bimwe na bimwe bitagambiriye gufasha abagizweho ingaruka n’ibirimo kuba.

Hari ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Colonel Nzenze wa M23 ari kumwe na Général Chiko Tchitambwe wa FARDC, baganira.

Iyi nama ibaye mu gihe Guverinoma ya RDC, mu nshuro zitandukanye yavuze ko idashobora kuganira na M23 kuko ari umutwe w’iterabwoba, ishinja ko ufashwa n’u Rwanda, ku buryo ukwiye gusubira iyo waturutse.

Icyakora iheruka kwemera ko ushobora kuva mu duce yafashe ikajya muri Sabyinyo, aho ku nshuro ya mbere yari yemeye ko ari Abanye-Congo.

Icyo gihe yari igitsimbaraye ku kuvuga ko bazaganira ari uko M23 yavuye mu bice yafashe bya Rutshuru, Kibumba na Bunagana, ariko uyu mutwe ugaragaza ko hari ibyo ukeneye mbere yo kwemera iki cyemezo.

Iyi nama kandi ibaye mu gihe mu minsi ishize M23 yashinjwaga ko yishe abaturage benshi i Kishishe mu mirwano n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, ibintu MONUSCO yemeje itageze aho byabeyere, ahubwo ishingira ku buhamya yahawe n’abantu mu bilometero 20 uvuye aho byabereye.

M23 yaje kwemeza ko kuba MONUSCO irimo kurwana ku ruhande rwa FARDC biyambura ububasha bwo gukora iperereza ritabera kuri iki kibazo.

Byongeye, ngo nta washatse kugera muri aka gace kagenzurwa na M23 ngo akore iperereza ngo yimwe uburenganzira.

M23 yo yakomehe kuvuga ko hapfiye abaturage umunani inatangaza amazina yabo, kandi na bo ngo bafashwe n’amasasu atari bo agambiriye.

Ifoto igaragaza abasirikare ba M23 na FARDC baganira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages