Mu itangazo yashyize hanze, M23 yatangaje ko tariki 28 Ugushyingo, uruhande rwa Leta rwagabye ibitero mu gasantere ka Mulimbi muri teritwari ya Rutshuru, aho inzu eshanu z’abaturage zasenywe batanu bagakomereka.
M23 kandi yashinjwe umuryango mpuzamahanga kwirengagiza uruhare rw’indege z’intambara uruhande rwa Leta rwifashisha zikarasa mu basivile nta kurobanura, bamwe bagapfa abandi bagakomereka.
Uwo mutwe wavuze ko bisa nk’aho ntacyo bibwiye amahanga, kuba ntacyo Leta ikora ngo yubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga kurinda abasivile mu bihe by’intambara.
Guhera mu Ukwakira uyu mwaka imirwano hagati y’ingabo za Leta na M23 yarubuye muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’aho M23 ishinje ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba, kwemerera ingabo za Leta kwisubiza uduce uwo mutwe wari waravuyemo.
M23 igaragaza ko idateze guhagarika imirwano Leta nitemera ibiganiro no gukemura ibibazo bagaragaza byiganjemo ibyo kwibasira abavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, mu gihe Leta ya Congo nayo yarahiye ko nta biganiro bizabaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!