00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yanyomoje FARDC ku by’abacancuro b’abanyamahanga

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 1 December 2023 saa 11:28
Yasuwe :

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yanyomoje igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, giherutse gushyira hanze amashusho kivuga ko yafashwe na drones agaragaza abarwanyi ba M23 barimo abafite uruhu rwera.

FARDC iherutse gushyira hanze amashusho agaragaramo abantu bambaye imyenda ya gisirikare, ivuga ko ari amashusho yafashwe na drones yerekana abasirikare ba M23 mu birindiro byayo mu Burasirazuba bwa Congo.

Bamwe mu bakoresha internet bahise batangira kujora ayo mashusho ndetse bagaragaza ko ari ayafatiwe muri Ukraine mu ntambara ihuje icyo gihugu n’u Burusiya kuko anagaragaramo abazungu.

Major Willy Ngoma binyujije kuri ‘X’ yahoze ari Twitter, yavuze ko abagaragara muri ayo mashusho atari ingabo za M23.

Ati “Bitandukanye n’ibiri gukwirakwizwa ku mbuga, M23 nta basirikare b’abanyamahanga igira cyangwa se abacanshuro. Ni ibinyoma byahimbwe na Guverinoma ngo ihishire intege nke zayo.”

Ingabo za Congo zimaze iminsi zisumbirijwe na M23 muri teritwari za Rutshuru na Masisi, nyuma yo kubura imirwano mu Ukwakira uyu mwaka.

M23 yanyomoje iby'aya mashusho amaze iminsi akwirakwizwa na Leta ya Congo, avuga ko ari abasirikare ba M23 barimo abanyamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages