Kitchanga ni kamwe mu duce tugize teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Hari hamaze iminsi mu ntoki z’uruhande rw’ingabo za Leta nyuma yo kuhafata bahambuye ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Kwisubiza utu duce bikozwe n’ingabo za Leta, byamaganywe cyane na M23, ivuga ko bihabanye n’ibyo basinye ubwo uwo mutwe wemeraga kuhava ukahasigira ingabo za EAC.
Urugamba rwo kuri uyu wa Gatandatu rwari rugamije kwisubiza Kitchanga ku ruhande rwa M23, dore ko ari kamwe mu duce dutuwe n’abavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, bamaze igihe bibasirwa muri RDC.
Amakuru yizewe avuga ko ingabo za Congo n’abazishyigikiye barashweho na M23, bikarangira bahungiye mu kigo cya Monusco kiri i Kitchanga, abandi bahunga biruka n’amaguru.
Abahungiye muri icyo kigo biganjemo abayobozi bakuru bari bayoboye ingabo ku ruhande rwa Leta. Icyo kigo gisanzwe gicumbikiye izindi mpunzi z’abanye-Congo zahunze imirwano.
Kitchanga yahise yisubizwa na M23 ari nayo ihagenzura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!