M23 yatangaje ko uwo musirikare yashyikirijwe Komite y’umuryango utabara imbabare wa CICR.
Major Willy Ngoma umuvugizi M23 yagize ati “Dukomeje kuba mu birindiro twahozemo mbere y’uko FARDC yubura imirwano mu minsi ishize gusa n’ubu bagerageza kudushotora, tukabihorera mu kwerekana ko dushaka ko ibibazo birangira mu mahoro’’.
Uyu musirikare wasubijwe CICR yari yafatiwe mu mirwano iheruka kuwa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 hagati y’ingabo za leta ya Congo FARDC n’abarwanyi b’umutwe wa M23 muri Jomba, muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!