00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yemeje ko yafashe aharimo Kibumba isaba impunzi gutahuka

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 16 November 2022 saa 06:10
Yasuwe :

Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe uduce twa Kibumba, Ruhunda, Buhumba, Kabuhanga, Tongo, Mulimbi n’ahandi hadukikije, isaba abaturage bari barahunze imitwe y’iterabwoba yatubagamo gutahuka.

M23 mu itangazo yasohoye yavuze ko utu duce twari tumaze imyaka myinshi twarigaruriwe na FDLR igizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inamagana icyo yise ibihuha n’icengezamatwara rya Leta ya RDC rigamije guhahamura abaturage ba Goma.

Kugeza ubu abasirikare ba M23 ni bo bari kugenzura umupaka wa Kabuhanga nyuma yuko ingabo za Congo, FARDC ziwurekuye. Abaturage bemeza ko bamwe mu bari bahunze iyi mirwano bagiye gusubira iwabo kuko ngo bizeye Ingabo za M23.

M23 ifashe utu duce mu gihe bamwe mu bavuga Ikinyarwanda batuye mu mujyi wa Goma bari bahisemo kwikingirana mu nzu batinya ko bashobora guhohoterwa. Ni mu gihe abatuye i Rubavu bakorera ubucuruzi i Goma bari guhitamo kwambutsa ibicuruzwa bo bagasubira mu Rwanda.

Bari kuvugana n’abakiriya babo bo mu mujyi wa Goma, bagahurira hagati bakabaha ibicuruzwa bo ntibambuke.

Abanyarwanda bava n’abajya i Goma bavuga ko ubu nta we uvuga ikinyarwanda uri guhohoterwa mu mujyi wa Goma nk’uko byari bimaze iminsi bikorwa kuko ubuyobozi bw’umujyi wa Goma buherutse kuburira abaturage ko nibakomeza guhohotera abavuga ikinyarwanda bazahanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages