Mushaki ni agace gaherereye mu birometero 15 uvuye mu Burengerazuba bwa Sake aho M23 yarwaniye na FARDC mu gitondo cya kare nk’uko byatangajwe na sosiyete sivile.
Radio Okapi ivuga ko amakuru ikesha abaturage bo muri ako gace ari uko M23 yahigaruriye nyuma y’imirwano ikaze yanakoreshejwemo intwaro ziremereye.
Abo baturage bakomeje bavuga ko imirwano ikomeje mu nkenegero za Mushaki aho ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahungiye.
Indi mirwano yabereye hafi ya Sake ahitwa Murambi mu birometero bitatu uvuye Sake.
Kuba M23 yafashe Mushaki ngo byatumye urujya n’uruza hagati ya Goma n’umurwa mukuru wa Masisi ruhagarara.
Igisirikare cya Congo cyari kitaragira icyo gitangaza ku byerekeye iyi mirwano nk’uko Radio Okapi ikomeza ibivuga.
Hagati aho mu karere ka Kishishe na Bambo habonetse agahenge nyuma y’imirwano yahabereye ku wa Kabiri nimugoroba hagati ya M23 na FARDC ku ruhande rumwe na Mai-Mai ku rundi ruhande.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!