Bisimwa wifashishije urubuga rwa X, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2024, Ingabo za Leta n’imitwe bifatanya zagabye ibitero kuri uwo mutwe mu bice bya Mushaki n’ibindi biyizengurutse ndetse abaturage b’inzirakarengare bikabagiraho ingaruka.
Yavuze ko uwo mutwe wirwanyeho ugasubiza umwanzi inyuma, ukigarurira tumwe mu duce twinshi twari mu maboko y’ingabo za Leta.
Yagize ati “M23 yasubije umwanzi inyuma iramutsinda ndetse zifata n’uduce dutandukanye bakundaga gukoresha bagaba ibitero. Ingabo zacu zafashe ibice byose bya Nturo1, Nturo 2 n’agace kari kazwi cyane kifashishwaga muri urwo rugamba ka Chez Madimba hejuru ya Sake.”
Perezida Bisimwa kandi yavuze ko kuri ubu ingabo za Congo n’abo bafatanyije batazongera kubasha kugaba ibitero ku baturage batuye muri utwo duce.
Ibyo bibaye nyuma y’uko kuri uyu wa 5 Gashyantare, hateranye inama idasanzwe yiga ku mutekano wa Goma, yayobowe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, abasirikare bakuru hamwe n’abapolisi bakuru.
Ni inama yabaye biturutse ahanini ku kuba kuva mu mpera z’icyumweru gishize, umutwe witwaje intwaro wa M23 warafashe agace ka Shasha kegereye ikiyaga cya Kivu; ibyatumye umuhanda munini uhuza Goma, Sake na Minova ufungwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!