Bivugwa ko mu gitondo cyo ku wa 28 Werurwe aba barwanyi bateye uduce twa Chanzu, Runyoni, Ndizi na Kasebeya twari tumaze igihe tugenzurwa n’Ingabo za Congo Kinshasa.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto y’abaturage batuye mu gace ka Bunagana ku mupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda bari guhunga ku bwinshi nyuma yo kubona Ingabo za FARDC zerekeje mu bice bya Shengerero.
Iyi mirwano yubuwe nyuma y’icyumweru igisirikare cya Congo gitangaje ko cyashenye ibirindiro bikuru bya M23.
Twagerageje kuvugisha Major Willy Ngoma, Umuvugizi w’Ishami rya gisirikare rya M23 ntibyakunda ariko amakuru yatanzwe na bamwe mu bagize uyu mutwe ni uko imirwano igikomeje mu gihe hategerejwe itangazo riza kwemeza uru rugamba rweruye.
Ku wa Gatandatu, M23 yashyize hanze amasezerano y’ibanga yagiranye na Guverinoma ya RDC mu 2020 agaragaza ibyo Leta ya Tshisekedi yemeye kugira ngo ibitero bihagarikwe.
Aya masezerano yasinywe muri Nzeri 2020 ubwo itsinda rihagarariye M23 ryahuraga n’abahagarariye Leta mu Murwa Mukuru i Kinshasa, bagasezerana ko abarwanyi ba M23 bagera ku 6000 bazinjizwa mu ngabo haherewe ku bakiri bato naho abakuze bagafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe. Ibi bikorwa byagombaga gukorwa hifashishijwe asaga gato 1 .334.605 $.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!