Ubwo Macron yatangiraga uruzinduko muri Kenya ku wa 10 Gicurasi 2026, yagaragaje ko mbere y’uko ajya ku butegetsi, abashomari bumvaga bafite uburenganzira bwose bwo kubona amasezerano mu bihugu bya Afurika kubera ko bikoresha Igifaransa.
Ati “Uyu ni umugabane ntagishaka ko u Bufaransa bubona nk’akarima kabwo, aho abashoramari bumva ko bafite uburenganzira bwose cyangwa bakizera amasezerano kubera ko ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyi myumvire yageze aho bamwe batekereza ko u Bufaransa bufite ububasha bwo gushyiraho cyangwa gukuraho ubutegetsi muri Afurika ariko ko ibyo byarangiye mu 2017 ubwo yajyaga ku butegetsi.
Yagize ati “Kuva mu 2017, ibyo bihe byararangiye. Icya mbere, kubera ko mbere ya 2017, sosiyete zacu zatangiye gutakaza isoko mu bihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa. Ntibyaganiriweho mu buryo bwagutse ariko byatewe n’uko Afurika ifite ihatana.”
Perezida w’u Bufaransa yatangaje ko yemera ubufatanye bwuzuzanya kandi buzana impinduka ku mpande zombi, ibyo byose bikaba hubahirizwa ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu.
Ku ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Mali muri Kanama 2020 na Gicurasi 2021, Ingabo z’u Bufaransa zikirukanwa muri iki gihugu, Perezida Macron yatangaje ko ibyo nta kibazo yabigizeho, kuko batashoboraga gutanga ubufasha budakenewe.
Perezida Macron yateganyije gusura ibihugu bitatu bya Afurika birimo Misiri, Kenya na Ethiopia. Ateganya kwitabira inama y’ubufatanye bw’uyu mugabane na Afurika iteganyijwe i Nairobi kuri uyu wa 11 n’uwa 12 Gicurasi.
Yatangiye uru ruzinduko mu gihe umubano w’u Bufaransa n’ibihugu byinshi byo muri Afurika bwakolonije ukomeje kuzamba, cyane cyane ibyo mu karere ka Sahel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!