Tariki ya 28 Gicurasi 2017 nibwo Jeune Afrique yanditse ko Perezida Macron yahamagaye Perezida Kabika amushimira uruhare rw’abayobozi ba Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo mu irekurwa ry’umufaransa wari wafashwe bugwate muri icyo gihugu.
Uwo mugabo witwa Philippe wari wafashwe bugwate yakoreraga sosiyete yo muri Canada icukura amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepfo.
Icyo kiganiro cyo kuri telefoni abo bakuru b’igihugu bagiranye nubwo cyari icyambere, ngo cyabyukije byinshi hagati y’ibihubu byombi. Ntabwo byaciriye aho rero kuko Emmanuel Macron yohereje intumwa i Lubumbashi muri RDC zakirwa na Perezida Joseph Kabila tariki ya 20 Kamena uyu mwaka.
Ni itsinda ryari rigizwe na Umujyanama ushinzwe Afurika muri Perezidansi y’u Bufaransa, Franck Paris n’ Ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, Rémi Maréchaux, bari kumwe na Ambasaderi w’u Bufaransa muri RDC, Alain Rémy.
Bahuye na Perezida Kabika ari kumwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wungirije akaba ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Léonard She Okitundu.
Aba bafaransa batemberejwe Umurwa Mukuru n’inkengero bari mu ndege yashatswe na guverinoma. Bagiranye ibiganiro byamaze amasaha arenga abiri, umwe mu banyapolitike bo muri RDC yavuze ko byishimiwe n’impande zombi.



















TANGA IGITEKEREZO