Abigaragambya bavuga ko bibabaje kuba Komisiyo y’amatora yaremeye gushyira Rajoelina mu bakandida bahatanira kuyobora icyo gihugu, nyamara hari amakuru y’uko afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa yabonye mu 2014.
Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwa Madagascar ruherutse gutesha agaciro ibirego bitatu byatanzwe bisaba ko Rajoelina akurwa ku rutonde kubera ko atari umwenegihugu, ariko rubitera utwatsi.
Abigaragambya bavuga ko bitumvikana uburyo amatora yakorwa Rajoelina ayarimo kandi amategeko ateganya ko uwiyamamaza nta bundi bwenegihugu agomba kuba afite.
Kuri uyu wa Kane urukiko rwategetse ko amatora ya Perezida yari ateganyijwe tariki 9 Ugushyingo yimurwa, agashyirwa tariki 16 Ugushyingo kuko umwe mu bakandida yagize imvune. Icyiciro cya kabiri cy’amatora kizaba tariki 20 Ukuboza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!