Perezida Magufuli ibi yabitangarije mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 58 Tanzania imaze ibonye ubwigenge wabereye Mwanza ku wa 9 Ukuboza.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango Magufuli yavuze ko yagize umwanya wo gusura gereza ya Butimba iherereye muri uyu mujyi agasangamo ubucucike bukabije, ibintu isangiye n’izindi gereza zo muri iki gihugu.
Kuri ubu imibare igaragaza ko abantu 35 803, bafungiye muri gereza zo hirya no hino muri Tanzania barimo 17 547, bahamijwe ibyaha n’inkiko mu gihe abandi 18 256 bafunzwe by’agateganyo mu gihe bategereje imyanzuro y’inkiko.
Magufuli yongeyeho ko abafunzwe benshi bazira ibyaha byoroheje. Ati “Bamwe muri aba bafungwa bari mu gifungo kubera guhamywa ibyaha byoroheje nko kwiba inkoko, cyangwa kubura abunganizi mu mategeko ndetse no kutishyura amande”.
Magufuli watangaje ko atanyuzwe no kuyobora igihugu cy’imfungwa, yavuze ko abarebwa n’izi mbabazi ari abafite igihano kingana n’umwaka umwe w’igifungo cyangwa abakatiwe myinshi ariko bakaba basigaranye umwaka umwe ngo bafungurwe.





Ibitekerezo 0