Itangazo ry’Ibiro bya Perezida rivuga ko Perezida Magufuli yabigarutseho ku wa 1 Mutarama 2020 ubwo yagezaga ku Banya-Tanzania ijambo risoza umwaka wa 2019.

Magufuli yavuze ko azakomeza guhungana n’abantu b’indashima basahura umutungo w’igihugu.

Mu butumwa yatanze nyuma y’urugendo yagiriye kuri Rubondo Island National Park ku Kiyaga cya Victoria, yagize ati “Iki gihugu cyagiye gisahurwa umutungo n’abantu bake b’ibisambo kandi baracyakomeza kwiba iki gihugu. Nzakomeza guhangana nabo amaso ku maso.”

Magufuli yongeyeho ko amafaranga yagiye anyerezwa akabasha kugaruzwa yifashishijwe mu kubaka ibikorwa remezo.

Ati “Amafaranga yagarujwe mu basahura umutungo w’igihugu yagiye adufasha mu kubaka umuhanda ugezweho wa gari ya moshi ndetse no gutanga uburezi ku buntu.”

Muri Nzeri 2019 nibwo Perezida Magufuli yasabye Ubushinjacyaha guha imbabazi abantu bose bafunzwe bazira kunyereza umutungo wa Leta bazicuza bagasaba imbabazi kandi bakemera gusubiza amafaranga banyereje.

Magufuli kuva yatorerwa kuyobora Tanzania mu 2015 yagiye agaragaza ko atazihanganira abanyereza umutungo nk’aho mu 2017 yirukanye Umuyobozi w’Umujyi wa Bukoba, Erasto Aron Mfugale n’uw’Akarere k’icyaro ka Bukoba, Mwantum Kitwana Dau nyuma yo kuvuga ko batazi amafaranga yubatse imihanda mu duce bayoboye.

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yahize ko umwaka wa 2020 uzaba uwo gukomeza urugamba rwo kurwanya abasahura umutungo w’igihugu
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yahize ko umwaka wa 2020 uzaba uwo gukomeza urugamba rwo kurwanya abasahura umutungo w’igihugu