Ubushyuhe bukabije bwatumye Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Malawi rusubika kimwe mu byasabwaga abanyamategeko n’abacamanza cyo kwambara ingofero z’umweru n’amakanzu y’umukara mu cyumba cy’urukiko.

Muri Malawi ubushyuhe mu bice bimwe byo mu Majyepfo y’icyo gihugu bwageze kuri dogre celcius 45 muri iki cyumweru.

Malawi yakolonijwe n’Abongereza iracyakurikiza amategeko yabo yo kwambara ingofero z’umweru n’ikanzu nk’ibisabwa ku banyamategeko n’abacamanza.

Umwe mu banyamategeko witwa Chikosa Silungwe wari mu rukiko mu Murwa Mukuru Lilongwe yabwiye Reuters ko ubushyuhe bubangamiye imirimo y’urukiko.

Ati “Ubushyuhe bukabije muri iki cyumweru bwatumye ikanzu n’ingofero bibangama.”

Umuyobozi wa Serivisi z’Imihindagurikire y’ibihe n’Iteganyagihe muri Malawi, Jolamu Nkhokwe, yavuze ko hari byinshi byateye ubushyuhe buri hejuru ariko ko "ikibazo ku isonga ari imihandagurirkire y’ibihe."

Umwanditsi akaba n’Umuvugizi w’Urukiko Rukuru rwa Malawi, Agnes Patemba, yavuze ko gusubika guhagarika kwambara imyambaro, byatangiye ku wa Gatatu, ari ingamba z’igihe kigufi.

Ati “Hari ubushyuhe bukabije bwatumye urukiko ruba ruretse ingofero n’amakanzu. Si ubwa mbere ibi bikozwe."

Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yasohoye itangazo riburira ku ngaruka zizaterwa n’ubushyuhe, isaba abaturage gufata ingamba.

Ubushyuhe bukabije bwatumye Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Malawi rusubika kimwe mu byasabwaga abanyamategeko n’abacamanza cyo kwambara ingofero z’umweru n’amakanzu y’umukara mu cyumba cy’urukiko
Ubushyuhe bukabije bwatumye Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Malawi rusubika kimwe mu byasabwaga abanyamategeko n’abacamanza cyo kwambara ingofero z’umweru n’amakanzu y’umukara mu cyumba cy’urukiko