Izo nkingo zirangizwa kuri uyu wa Gatatu kubera ko zarangije igihe kandi ubuyobozi bukaba buvuga ko nta bushobozi buhari bwo kuzikoraho ubushakashatsi ngo bamenye niba bazihaye abantu nta ngaruka byagira.
Malawi iraba ibaye igihugu cya mbere muri Afurika cyangije inkingo za Covid-19 kubera iyo mpamvu, nk’uko BBC yabitangaje.
Leta ya Malawi yatangaje ko kwangiza izo nkingo bigamije guha icyizere abaturage ko bitaweho, ndetse ko inkingo zidafitiwe icyizere zidakoreshwa kugira ngo bakangukire kuzifata ku bwinshi.
Kugeza ubu Abanya-Malawi ntabwo barakangukira kwitabira guhabwa urukingo rwa Covid-19. Leta ifite impungenge ko inkingo zarangije igihe zitanzwe byarushaho kugabanya umubare w’abitabira kwikingiza.
Abaturage ba Malawi basaga 330000 nibo bamaze kwikingiza urukingo rwa Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!