Ikinyamakuru Nation cyatangaje ko muri Kanama uyu mwaka aribwo konti z’umuryango wa Mutharika zafatiriwe. Abanyamategeko ba Mutharika bavuze ko amezi atatu urwo rwego rwari rwasabye ngo rukore iperereza yarangiye ariko konti ntizifungurwe.
Urwego rushinzwe kurwanya ruswa ruri mu iperereza ku mafaranga yagiye ava kuri konti ya Mutharika mu buryo budasanzwe, aho bihuzwa n’isoko ry’imifuka ya sima 800 000 yinjijwe mu gihugu bivugwa ko yanyerejwemo imisoro.
Ibyo byaha byakozwe hagati ya 2018 na 2019 ubwo Mutharika yari akiri Perezida. Mutharika ahakana ibyaha akekwaho.
Mutharika yavuye ku butegetsi muri Kamena uyu mwaka nyuma yo gutsindwa n’uwo batavugaga rumwe, Lazarus Chakwera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!