Ushinzwe itangazamakuru muri Polisi mu gace kiciwemo uwo Munyarwanda, Richard Kaponda, yatangaje ko uyu musore yishwe anigishishijwe umukandara we kuwa 30 Mutarama 2017.
Nk’uko tubikesha Nyasa Times, Kaponda yatangaje ko abaturage baherukaga kumubona kuwa 30 Mutarama 2017 avoma amazi hafi y’aho yari atuye, mushiki we witwa Nyirahabimana Cancilide asohotse nijoro agiye kwitaba telefone, abona umurambo wa musaza ahita abimenyesha polisi.
Polisi itangaza ko iperereza ryagaragaje ko uwo munyarwanda yishwe anizwe.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye mu mwaka ushize na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yavuze ko muri bihugu byo mu Majyepfo y’Afurika, birimo na Malawi hajya haba imigambi y’Abanyarwanda b’abimukira bashaka kugirira nabi cyangwa kwica bagenzi babo b’abimukira. Ibyo bikagaragara no muri Mozambique, Zambia, na Swaziland.



















TANGA IGITEKEREZO