Ni umuhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko mu murwa mukuru Lilongwe ku wa 22 Kamena 2024.
Dr Michael Usi ni umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane muri Malawi, aho azwi cyane nka ‘Manganya’.
Uretse kuba umunyarwenya, uyu mugabo afite impamyabumenyi y’ikirenga mu iterambere ry’urubyiruko yakuye muri Kaminuza ya Bedfordshire mu Bwongereza.
Ubwo yinjiraga muri politike bamwe babifashe nk’urwenya gusa baza gutungurwa mu 2019 ubwo yatangiraga kugaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza ari kumwe na nyakwigendera Saulos Chilima, cyane ko bari bahuje ishyaka.
Ubwo Perezida Chakwera yatorwaga mu matora yabaye muri 2020, Dr Chilima akaba Visi Perezida, uyu munyarwenya yagizwe umuyobozi w’ubukerarugendo.
Mu 2023 yaje kuba Minisitiri w’ibidukikije n’ihindagurika ry’ibihe akaba ariwo mwanya yari ariho mbere yo kuba Visi Perezida.
Gushyirwa kuri uyu mwanya wa Visi Perezida byatumye Abanya-Malawi bacikamo ibice bibiri. Bamwe batangiye gusakaza amwe mu mashusho y’ibihe bye by’ubuhanzi ku mbuga nkoranyambaga, bibaza niba afite ubushobozi bwo guhabwa umwanya ukomeye nk’uwo.
Abandi bashimiye Perezida Chakwera kuba yarahisemo umwungiriza wa nyakwigendera Chilima, agaha icyubahiro ishyaka ryabo.
Mu muhango wo kurahira, Dr Usi yakiranywe amashyi menshi ubwo yavugaga ijambo. Yavuze ko yakiriye uyu mwanya mu gahinda n’ibyishimo.
Yasezeranyije ko azubaha urwibutso rw’uwo yasimbuye kandi ashimira Perezida Lazarus Chakwera kuba yaramwizeye mu mwanya wa Visi perezida muri guverinoma ihuriweho n’imitwe ibiri y’amashyaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!