00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Malawi: Umunyarwenya Michael Usi yarahiriye kuba Visi Perezida

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 22 June 2024 saa 11:31
Yasuwe :

Umunyarwenya Dr Michael Usi w’imyaka 55 yarahiriye kuba Visi Perezida wa Malawi, asimbura Saulos Chilima uherutse kwicwa n’impanuka y’indege.

Ni umuhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko mu murwa mukuru Lilongwe ku wa 22 Kamena 2024.

Dr Michael Usi ni umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane muri Malawi, aho azwi cyane nka ‘Manganya’.

Uretse kuba umunyarwenya, uyu mugabo afite impamyabumenyi y’ikirenga mu iterambere ry’urubyiruko yakuye muri Kaminuza ya Bedfordshire mu Bwongereza.

Ubwo yinjiraga muri politike bamwe babifashe nk’urwenya gusa baza gutungurwa mu 2019 ubwo yatangiraga kugaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza ari kumwe na nyakwigendera Saulos Chilima, cyane ko bari bahuje ishyaka.

Ubwo Perezida Chakwera yatorwaga mu matora yabaye muri 2020, Dr Chilima akaba Visi Perezida, uyu munyarwenya yagizwe umuyobozi w’ubukerarugendo.

Mu 2023 yaje kuba Minisitiri w’ibidukikije n’ihindagurika ry’ibihe akaba ariwo mwanya yari ariho mbere yo kuba Visi Perezida.

Gushyirwa kuri uyu mwanya wa Visi Perezida byatumye Abanya-Malawi bacikamo ibice bibiri. Bamwe batangiye gusakaza amwe mu mashusho y’ibihe bye by’ubuhanzi ku mbuga nkoranyambaga, bibaza niba afite ubushobozi bwo guhabwa umwanya ukomeye nk’uwo.

Abandi bashimiye Perezida Chakwera kuba yarahisemo umwungiriza wa nyakwigendera Chilima, agaha icyubahiro ishyaka ryabo.

Mu muhango wo kurahira, Dr Usi yakiranywe amashyi menshi ubwo yavugaga ijambo. Yavuze ko yakiriye uyu mwanya mu gahinda n’ibyishimo.

Yasezeranyije ko azubaha urwibutso rw’uwo yasimbuye kandi ashimira Perezida Lazarus Chakwera kuba yaramwizeye mu mwanya wa Visi perezida muri guverinoma ihuriweho n’imitwe ibiri y’amashyaka.

Dr Michael Usi ni umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane muri Malawi, aho azwi cyane nka ‘Manganya’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages