00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Abagera kuri 47 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 January 2017 saa 07:53
Yasuwe :

Abantu 47 bapfuye nyuma y’uko umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu mu nkambi y’abasirikare bashyigikiye Leta iri mu Mujyi wa Gao uherereye mu Majyaruguru ya Mali.

Amakuru agera ku Muryango wa Abibumbye avuga ko iki gitero cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 18 Mutarama 2017, ahagana saa 8:50, ubwo umwiyahuzi wari mu modoka yinjiraga mu nkambi ubundi akiturikirizaho igisasu.

Imibare y’agateganyo itangwa na leta ya Mali igaragaza ko abapfuye bagera kuri 47 mu gihe abandi benshi bakomeretse bakaba bagiye kuvurirwa mu bitaro by’Umujyi wa Gao.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko hashyizweho icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose.

Iki gitero kigabwe kuri iyi nkambi mu gihe ku itariki 13 Mutarama 2017 aribwo yasuwe na Perezida w’u Bufaransa, François Hollande.

Ni mu gihe kandi mu Ugushyingo 2016, haburijwemo ikindi gitero cy’ubwiyahuzi aho imodoka ebyiri zuzuye ibiturika zafashwe zigiye kujya muri iyi nkambi n’indi icumbitsemo ingabo z’Umuryango wa Abibumbye; igikorwa kigambwe n’umutwe wa al-Mourabitoune.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages