Kuva igihugu cy’u Bufaransa cyatangira kwohereza abasirikare kubungabunga umutekano muri gihug cya Mali abasirikare bakomeje kuhasiga ubuzima. Kugeza ubu hamaze kwicwa abagera kuri batandatu ndetse n’inkomere ibyiri, uhereye muri Mutarama uyu mwaka turimo.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP asobanura ko umusirikare wa nyuma wishwe yari umwe mu babarwanira mu kirere no mu mazi bazwi ku izina rya «Special forces» mu rurimi rw’icyongereza.
Uyu musirikare waturikanywe n’igisasu mu gace k’amajyaruguru ya Mali hafi na Algeria yabarizwaga muri Unité ya mbere y’abasirikare badasanzwe ba Bayonne nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ingabo mu Bufaransa.
Abasirikare ba mbere b’Abafaransa bakandagije ikirenge bwa mbere mu gihugu cya Mali tariki ya 11 Mutarama, bagamije guca intege no guhagarika imitwe y’iterabwoba, banasenya ibikorwa byose by’ibyihebe muri iki gihugu.
AFP ikomeza itangaza ko kugeza ubu nta muntu n’umwe barakekaho gukora iterabwoba mu gace katurikiyemo igisasu. Minisitiri w’ingaabo mu Bufaransa ashimangira ko intego yabo batazigera bayihagarika kugira ngo bakomeze kubungabunga umutekano w’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO