Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ugikeneye izindi ngufu za gisirikare ziyongera ku ngabo (MINUSMA), zikomeje kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mali, cyane cyane hibandwa ku mutekano w’amajyaruguru.
Nk’uko tubikesha BBC, Bert Koenders umuyobozi wihariye w’ingabo ziri mu butumwa bwa Loni muri iki gihugu zizwi nka MONUSMA, zigikeneye kongererwa abasirikare n’ibindi bikoresho bya gisirikare kuko ibitero byagiye bigabwa n’inyeshyamba mu minsi yashize, byabateye kugira amakenga.
Aganira n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, Koenders yagize ati “Duhura n’ibibazo byinshi mu butumwa bwacu bwo kurinda abaturage. Ubutumwa bwacu burabura ubufasha bw’ahakomeye, nk’indege za kajugujugu (helicopters), zafasha gutwara abasirikare byihuse aho dukenewe. Ibi byatuma ibikorwa byacu biba indashyikirwa.”
Ubufasha MINUSMA ikeneye bujyanye n’uko hari ibitero bigabwa ahantu hatandukanye n’inyeshyamba za Touaregs, bikagorana kuhagera icyarimwe.
Urugero BBC yatanze ni igitero cy’ubwiyahuzi cyabaye mu mujyi wa Timbuktu taliki ya 28 Nzeri 2013, mu gihe inyeshyamba za Touaregs zagabaga ibitero mu wundi mujyi bidahanye umupaka wa Gao, tariki ya 7 Ukwakira.
Biteganyijwe ko umubare wa MINUSMA ugiye kongerwa kugeza ku bihumbi bisaga 12 mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, mu gihe kuri ubu hariyo izibarirwa munsi y’ibihumbi bitandatu gusa.



















TANGA IGITEKEREZO