Minisiteri y’Ingabo muri Mali yatangaje urupfu rw’abasirikare basaga 50 mu mirwano yahuje ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ziyobora umujyi wa Kidal uherereye mu Majyaruguru guhera mu minsi ine ishize.
Nk’uko tubikesha Jeune Afrique Minisitiri w’ingabo, Soumeylou Boubèye Maïga wavugiye kuri Televiziyo ya Leta ORTM ku mugoroba wok u Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2014, yemeje ko iyi mitwe yitwaje intwaro imaze iminsi irenga iminsi ine iyoboye Kidal.
Boubèye Maïga yagize ati “mu mibare dufite guhera mu ntambara zo ku wa 17 na 21 Gicurasi, dufite abishwe babarirwa muri 50, n’inkomere zibarirwa muri 48. Ku rundi ruhande rw’abarwanaga ntituramenya ibyabo uretse ko tuzi ko na bo hari abo babuze”.


















TANGA IGITEKEREZO