Abaturage bo mu gihugu cya Mali batangiye kwitorera Perezida wabo kuri uyu wa 28 Nyakanga ubwo barimo gutoranya mu bakandida 27 umwe uzayobora igihugu.
Amakuru dukesha ibirontaramakuru by’Abafaransa AFP bitangaza ko aya matora abaye nyuma y’aho abaturage bashyika miliyoni indwi bagomba gutora bamaze amezi 18 bari mu mutekano muke uterwa n’ukubura ubuyobozi buhamye ndetse n’inyeshyamba z’aba « Touaregs» zahanganaga n’igisirikare cya Leta.
AFP ikomeza ishimangira ko ubu abakandida bakunzwe cyane n’abarimo gutora ari Ibrahim Boubacar Keïta wari Minisitiri w’intebe mu buyobozi bugiye gusimburwa na Soumaïla Cissé wari Minisitiri w’Imari akaba yarigeze kuyobara Umuryango w’ubukungu n’amafaranga mu gihugu (Uémoa).
Aya matora yari ateye impungenge ku buryo mu ntangiriro z’uku kwezi Loni yohereje abasirikare 6,300 muri Mali bagomba gufasha ingabo z’abafaransa 3,200 bari basanzwe muri iki gihugu, mu kubungabunga umutekano mu bihe nk’ibi byateye benshi ubwoba ko bishobora guteza intambara.
Jeune Afrique itangaza ko ikindi gice cya kabiri cy’amatora giteganyijwe kuba tariki ya 11 Kanama 2013, ari uko habuze umukandi wuzuza amajwi ya ngombwa.



















TANGA IGITEKEREZO