Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves le Drian, aherutse kuvuga ko Leta y’inzibacyuho iriho muri Mali nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi, itemewe.
Ambasaderi Joël Meyer yahawe integuza nyuma yo guhamagazwa kuri uyu wa Mbere na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Mali.
Itangazo ryasohowe na Guverinoma ya Mali, rivuga ko kwirukana Ambasaderi w’u Bufaransa biturutse ku magambo y’ubushotoranyi icyo gihugu kimaze iminsi kivuga ku buyobozi bwa Mali.
U Bufaransa bumaze iminsi burebana ay’ingwe na Mali nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare kiyobowe na Col Assimi Goita.
U Bufaransa kandi ntibwishimiye umubano abayobozi bashya i Bamako bafitanye n’u Burusiya, nyuma yo guha rugari sosiyete yabo icunga umutekano izwi nka Wagner ifatwa nk’abacanshuro.
Mali ivuga ko itagishaka u Bufaransa kubera imyitwarire isa nk’ubukoloni ndetse no kwishyiramo abayobozi bayo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali aherutse kuvuga ko uburyo u Bufaransa bwitwara ku bayobozi bahiritse ubutegetsi muri Mali, bitandukanye n’uko bwitwara ku bandi bayobozi bo mu karere bahiritse ubutegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!