00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Ambasaderi w’u Bufaransa yahawe amasaha 72 yo kuva muri icyo gihugu

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 31 January 2022 saa 05:19
Yasuwe :

Guverinoma ya Mali yahaye iminsi itatu Ambasaderi w’u Bufaransa Joël Meyer, yo kuba yavuye muri icyo gihugu nyuma y’amagambo mabi yavuzwe n’ubuyobozi bw’u Bufaransa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves le Drian, aherutse kuvuga ko Leta y’inzibacyuho iriho muri Mali nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi, itemewe.

Ambasaderi Joël Meyer yahawe integuza nyuma yo guhamagazwa kuri uyu wa Mbere na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Mali.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma ya Mali, rivuga ko kwirukana Ambasaderi w’u Bufaransa biturutse ku magambo y’ubushotoranyi icyo gihugu kimaze iminsi kivuga ku buyobozi bwa Mali.

U Bufaransa bumaze iminsi burebana ay’ingwe na Mali nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare kiyobowe na Col Assimi Goita.

U Bufaransa kandi ntibwishimiye umubano abayobozi bashya i Bamako bafitanye n’u Burusiya, nyuma yo guha rugari sosiyete yabo icunga umutekano izwi nka Wagner ifatwa nk’abacanshuro.

Mali ivuga ko itagishaka u Bufaransa kubera imyitwarire isa nk’ubukoloni ndetse no kwishyiramo abayobozi bayo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali aherutse kuvuga ko uburyo u Bufaransa bwitwara ku bayobozi bahiritse ubutegetsi muri Mali, bitandukanye n’uko bwitwara ku bandi bayobozi bo mu karere bahiritse ubutegetsi.

Ambasaderi w’u Bufaransa Joël Meyer yazize amagambo yavuzwe n'abayobozi bakuru b'u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages