Colonel Assimi Goïta uyoboye Mali niwe uzatoranya abazaba bagize iyo Komisiyo, aho biteganyijwe ko mu mezi abiri ari imbere bagomba kuba bamugejejeho imbanzirizamushinga y’Itegeko Nshinga rishya.
Iyo Komisiyo igomba kuba igizwe na Perezida, abanditsi babiri n’impuguke. Biteganyijwe ko mbere yo kwandika Itegeko Nshinga, hagomba kuba ibiganiro bizagirwamo uruhare n’imitwe ya politiki, abihaye Imana, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’icyumweru kimwe Mali itangaje ko amatora ya Perezida azaba muri Werurwe 2024, aho kuba muri Gashyanyatare 2022 nk’uko Umuryango w’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO) wabisabaga.
Kubera kutubahiriza igihe cy’amatora ngo ubutegetsi busubizwe abasivile, Mali iri mu bihano by’ubukungu bya CEDEAO.
CEDEAO yatangaje ko kugira ngo ibihano biveho nibura inzibacyuho idakwiriye kurenza amezi 16.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!